shadow

Cécile Kayirebwa ni umuvukarwanda wa mbere werekanyeko umuziki utazanywe mu  Rwanda n’abazungu. Yamenyekanishije ubwiza bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n’ubu ntawe uramuhiga, Ariganwa ariko ntarashyikirwa.

Cécile Kayirebwa yavutse muri 1946 I Kigali Kuri iki gihe,abantu bari babayeho mu mahoro nubwo u Rwanda rwari ku ngoyi y’umukoloni. Se yayoboraga chorale ya paroisse akanigisha abana be indirimbo mu kinyarwanda n’ikilatini. Ageze muri secondaire yabaye umwe mu bashinze Rwandan Song and Dance Circle ; Ni bwo yatangiye kuririmba indirimbo gakondo atangira no guhimba ize bwite yishimisha, azitura inshuti ze cyangwa azinyujije kuri Radio Rwanda

Author

mont jali