shadow

Ibyaha biri kugenda byiyongera mu gihugu, bikongerera inkiko akazi ko kuburanisha imanza nyinshi zizinjiramo

Mu itangizwa ry’Umwaka w’Ubucamanza wa 2018/2019, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yabwiye Perezida wa Repubulika ko mu mwaka ushize hinjiye imanza nyinshi ugereranyije n’uwabanje.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2017/2018 turangije, mu nkiko zose hinjiye imanza 63 360, zikaba zariyongereyeho 10.7% [zingana na 6 117]. Imanza nshinjabyaha ni zo zakomeje kwiyongera kurusha izindi, zingana na 65% y’imanza zose zinjiye mu nkiko.”

Izo manza nshinjabyaha zinjiye ni 41,083 naho muri rusange umwaka ushize hari hinjiye 57,243.

Prof. Rugege yabwiye Umukuru w’Igihugu ko mu gukemura ikibazo cy’imanza nyinshi zinjira mu nkiko, “ni uko ibyaha byoroshye byajya bikemurirwa mu nzira yo gucibwa amande cyangwa mu nzira y’ubwumvikane hagati y’uregwa n’Ubushinjacyaha.”

Umwaka w’Ubucamanza urangiye usize imanza 24 783 mu nkiko zitararangira kuburanishwa.

Inkiko zabashije kuburanisha imanza 73 682 mu gihe mu mwaka wa 2016/2017 zari zaciye 67 992.

Ubudakemwa bw’imanza zicibwa mu Rwanda, ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyobore (RGB) bwagaragaje ibipimo by’imiyoborere ku nshuro ya gatanu mu 2018 (RGS), bwerekanye ko abaturage bizeye imicire y’imanza ku kigero cya 85.8 % kivuye kuri 78.3 mu 2016/2017.

Naho mu kwihutisha imanza, biri ku kigero cya 89.7 % bivuye 77.6 %.

Ku bwigenge bw’Ubucamanza, Global Competitiveness Report 2018 yashyize u Rwanda ku mwanya wa 23 mu bihugu 167 byagenzuwe. Umwaka wabanje rwari ku mwanya wa 25.

Author

mont jali