Cristiano Ronaldo, rutahizamu w’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani yatangaje ko inyandiko zose zikomeje kwifashishwa mu kumushinja icyaha cyo gufata ku ngufu ari impimbano.
Ronaldo w’imyaka 33 ahakana ko mu 2009 yafashe ku ngufu Kathryn Mayorga, igikorwa uyu mugore avuga ko cyabereye muri hotel yo mu Mujyi wa Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Umunyamategeko wa Ronaldo, Peter Christiansen, yavuze ko uyu mukinnyi uza mu bakomeye ku Isi ari umwere.
Christiansen yagaragaje ko ikinyamakuru cyo mu Budage Der Spiegel cyatangaje bwa mbere ibirebana n’ibi byaha bishinjwa Ronaldo, cyashingiye ku nyandiko ziri mu buryo bw’ikoranabuhanga bigaragara ko byinshi mu birimo byahimbwe.
Nubwo uyu munyamategeko atahakanye ibyatangajwe na Mayorga w’imyaka 34 ko mu 2010 Ronaldo yemeye kumwishyura ibihumbi 375 by’amadolari ngo atamushyira hanze, yahamije ko ibyabaye hagati y’aba bombi bari babyumvikanyeho.
Ati “Icyabaye n’uko Cristiano Ronaldo yakurikije inama z’abajyanama be mu rwego rwo gushyira iherezo ku byo yashinjwaga, yirinda ibintu nk’ibi twatangiye kubona, bigamije kwangiza izina yubatse binyuze mu gukora cyane, ubushobozi mu gukina n’imyitwarire myiza.”
Uyu munyamategeko yavuze ko nubwo Cristiano amenyereye kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ko ari icyamamare, yahaye abamwunganira inshingano yo gushyira imbaraga mu kurangiza ibi bibazo bigamije guhindanya izina rye.
Ikinyamakuru cyanditse aya makuru kivugwaho kuba cyarayaguze n’abajura mu by’ikoranabuhanga bibasiye ibigo byinshi mu Burayi mu 2015, kandi nyinshi mu ngingo zirimo zagiye zihindurwa izindi zigahimbwa.