GISAGARA: Twabibukije itegeko rituma baduha gasopo!
Itegeko No. 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018 mu ingingo yaryo ya 15 na 16 ryagarutsweho kubera umukozi wa RMB wahaye umugore we ikirombe, gihabwa ababishinzwe cyimwa abagenerwabikorwa bituma abashinzwe kubikurikirana batumenyesha ko bakorera Leta yabo twabareka bagakora inshingano zabo igihe twagerageje kubibibutsa!
Montjali News yasuye akarere ka Gisagara gaherereye mu majyepfo y’u Rwanda, nongereho ko ari kamwe muduherekeza utundi mu mihigo ubukene bunuma, abaturage baduhaye amakuru ko igishanga cya Ngiryi kigabanya umurenge wa Musha na Ndora kibangamiwe na ba rwiyemeza mirimo bagikuramo umucanga bitwaje ko bafitanye amasezerano n’abashinzwe kugisibura ngo ibihingwa birimo n’umuceli bitarengerwa n’amazi, barataka ko mu migende hagati ya za bloc amazi atagerayo imyaka ikuma, amafaranga yishyurwa n’abacukura uwo mucanga yakabaye aribyo akora, kimwe n’ibindi byihutirwa, abagize komite ntibayarwaniremo.
N’ubwo bimeze bityo kugeza uyu umunsi ntawuzwi ufitanye amasezerano n’akarere cyangwa ikigo cy’igihugu gishinzwe mine na kariyeri (RMB) kuko nta cyangombwa cyabahaye yewe n‘akarere karabyigurutsa kati ni koperative, naho abahakora bati ucukura umucanga afite amasezerano avugururwa uko umwaka urangiye.
















Ninde wemerewe gukodesha umutungo wa Leta niba koko amabuye y’agaciro na kariyeri ari umutungo wa leta, atari leta?!
Uretse igishanga cya Ngiryi twasuye n’ahacukurwa amabuye yo kwubaka muri Mining and Construction Services Ltd, kikaba kimwe mu bivugwa muri Gishubi ko umukozi wa RMB muri Gisagara kuva mu mwaka wa 2021 kugera muri werurwe 2025, Nsabimana Emmanuel yiteguriye ibisabwa agasinyisha akarere, ikirombe acyandika ku izina rya MINING AND CONSTRUCTION SERVICE LTD. Amakuru aturuka hafi aho mu baturage bivugwa ko abyigurutsa kugirango atagongwa n’itegeko No. 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekereye kurwanya ruswa mu ngingo ya 15 na 16. Muriyo mpinga y’umusozi hamaze iminsi ntagikorwa gihari, uretse amabuye ashinyitse ndetse n’ibyobo bidasibye, ubwo twageragezaga gushaka bene ikirombe ku murongo wa telephone ngendanwa zari zijimije.
Iryo tegeko ryavuzwe haruguru mu
1) Ingingo ya 16 rivuga ku kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko:
Umuntu wese wihesha cyangwa wemera guhabwa mu buryo bunyuranye n’amategeko amugenga, ku buryo bweruye cyangwa buteruye abishyizemo umuhagararira, inyungu iyo ari yo yose, mu bikorwa cyangwa mu gupiganira amasoko ya Leta, mu mirimo ya Leta cyangwa mu nzego z’abikorera, afitemo cyangwa yari afitemo ubutegetsi cyangwa ubugenzuzi kuri byose cyangwa kuri bimwe bimwe mu gihe cy’icyo gikorwa;
Umuntu wese wihaye binyuranyije n’amategeko amugenga, inyungu iyo ariyo yose, ku kintu yari ashinzwe gutunganyiriza ubwishyu cyangwa irangizamutungo; aba akoze icyaha.
Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3). Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000)”.
2) Gufata icyemezo gishingiye ku itoneshwa, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo “Umuntu wese ufite mu nshingano ze guha serivisi ikimenyane cyangwa icyenewabo ku bamugana, aba akoze icyaha”. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati yimyaka tanu kugera kuri 7 iyo yakoresheje ububasha ahabwa n’itegeko ngo yihe ibyangombwa.
Mu gihe hari ababitegereje amaso agahera mu kirere, icyibazwa; ese ufite ububasha bwo gutanga ibyangombwa yabyiyima abishaka, igihe ikirombe cye kitujuje ibisabwa n’amategeko cyo gihanwa nande uhanwa ariwe uhana, niba koko abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko? Nibyo bavuga ko ukurusha ububasha agukubita akwicayeho !
Utungwa agatoki Nsabimana Emmanuel nifuje kumubaza icyo abitekerezaho naramuhamagaye ntiyabasha kwitaba, muhaye ubutumwa kuri telephone ntiyasubiza, igihe azabonera umwanya akagira icyo adutangariza tuzakibagezaho nkuko biteganywa n’itegeko rigenga umwuga.
Ku bijyanye no gucukura umucanga mu gishanga, abo twasanze bagikoreramo badutangarije ko bafite uwo bakorera nawe ufite amasezerano yishyurira, kandi avugururwa bagirana n’abashinzwe gutunganya igishanga ngo kitarengerwa n’amazi.
Nyir’ibikorwa witwa Theophile, twagerageje kumushaka ntitwamubona naho murumuna we Eric ukurikirana imilimo telephone yiwe nawe yari yavuyeho. Gusa amakuru atubwira ko abakorera mu bishanga bakuramo umucanga nabo batishimiye amafaranga miliyoni imwe (1.000.000frw) bacibwa ahubwo bumva bahabwa icyangombwa n’akarere kuko kugisaba bishyura ibihumbi 450.000frw hakurikijwe ibiteganwa n’imisoro ya leta y’ibirombe.























Akarere ka Gisagara gafiteibirombe 66 bya kariyeri, abategereje basabye ni 9 kuva mu Kuboza 2024 kugeza muri Werurwe 2025, nubwo bivugwa ko RMB yahagaritse gutanga ibyangombwa twamenye ko ibijyanye na kariyeri bitangwa n’akarere bafatanyije n’abatekenisiye b’inzobere akarere kagafata umwanzuro hagendewe kubipimo biteganywa, hagakurukizwa amategeko ndetse niryo twagiye tugarukaho ritirengagijwe.
Habineza Jean Paul, umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu bukana bwinshi ati “muhanagure amajwi mwafashe mubanze mumpe ibibazo mushaka kumbaza hanyuma nzabasubiza ku wa kane!
Natwe tuti nyakubahwa mutubarire, twibwiye ko kuba mwatwakiriye muri office yanyu nk’abanyamakuru tukababwira icyatuzinduye, gufata amajwi ntagitunguranye kirimo. Tukijijinganya ahaguruka mu byicaro bye adusaba kumwereka telephone twakoreshaga ngo yemeze ko amajwi yasibwe, nyuma y’icyubahiro cye turataha tujya gutegura ibibazo uko yabyifuzaga byanditse, kugirango abihe abatekinisiye bazajya kuri terrain kuko we atajya ajya muri field,n’uko tubyohereza twongeyeho ibiteganywa n’itegeko twashingiyiho tumugana. Tukiri muri ibyo aba asubije kuri whatsapp ati “Ariko ibi ni amakuru gusa mushaka cg hari ibindi behind, mwaduhaye igihe tukabikurikirana mutazanyemo iterabwoba ko dukorera Leta yacu, ibindi mukabireka, natwe tugakora inshingano zitureba, abakora amakosa cg ibyaha babibazwa ninzego zibishinzwe!”






Vice mayor ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere ka Gisagara aba aduhaye gasopo, ndetese duhera mu gihirahiro kuko hari ibindi tutasobanukiwe ibyaribyo avuga ati “dukorera Leta yacu” nahise nibaza niba iyo Leta yabo akorera ariyo ibategeka kuza mu mwanya wanyuma no kutajya muri field muri byinshi dushingiye ku mpuzandengo y’abatanga amanota mu mihigo i Gisagara mu burezi, ejo heza, ubukene, n’ibindi agatsimbarara ngo yabaye iyambere mu kurwanya nyakatsi kandi yarimakaje nyagategura aho bucyera ziza kubahirima hejuru!
Ariko abangaba H.E Paul Kagame arababwira, akongera akabacyebura ko “kurahira atari umuhango ahubwo icya mbere cyo kureba ari inyungu z’abanyarwanda, akaba aricyo cyibanze!”
Inkuru irakomeje…
Mukakibibi Saidati
Leave a Reply