Twasuye: ACADEMIE PIERRE GENEREUSE (APIGENE)

Sylvain Mudahinyuka, umuyobozi mukuru wa Sosiyete EDUSCA CBC hamwe n’ikigo Academie Pierre Genereuse – APIGENE cy’amashuri y’incuke yatwakiriye mu gikorwa cyabo agira ati, “Gukabya inzozi ntibisobanuye kumanura isi n’ijuru, ahubwo gusubiza ijwi ry’abatagira kivurira muruhando rw’abikorera. Niyo mpamvu nasanze nkwiye kwubaka ishuri ry’imyigishirize ikomatanyije nk’ubahiriza gahunda ya Leta mu burezi budaheza, abana bose bagahabwa uburenganzira bwabo bakiga, kandi buri wese akumva ijambo ‘gufata umwana nk’uwawe bitanyuze mu gutwi ngo bisohokere mukundi’. Nterwa ishema n’uko ndi umurezi w’umwuga, kandi nkaba n’umubyeyi.”

Sylvain Mudahinyuka, umuyobozi mukuru wa Sosiyete EDUSCA CBC hamwe n’ikigo Academie Pierre Genereuse – APIGENEari kumwe na Directrice uhagarariye ikigo Diane Niyirora.
Yakomeje avuga ko mbere y’uko atekereza cyangwa se arota kugira ikigo cy’ishuri yifuzaga kuba yakwubaka kaminuza ariko ntibyamukundiye ako kanya, ati “icyifuzo cyanjye nticyazimye nubwo ntabashije kubaka kaminuza, natagije ikigo cy’ishuri namaze kwemererwa n’urwego rubishinzwe. Mfite uburenganzira bwo gutangiza amasomo nk’ibanda by’umwihariko ku burezi budaheza ahenshi buhera mu mabwiriza.”
Wifuje kumenya ibirenzeho wakwirebera ibikorwa umwaka w’amashuri 2025 – 2026 twatangiye kwakira abana mu kagali ka Gihara, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Ishuri rifite ubushobozi bwo kwakira abana 60, yukaba dufite abarimu b’inzobere mu burezi kuva mu kiburamwaka cya mbere kugeza mu mwaka wa gatatu ubanzirirza uwa mbere abanza. Ubu ryatangiranye abana 20 aharimo abahungu 14 n’abakobwa 6 harimo abafite ubumuga 7. (Harimo abafite ubumuga bwo kutumva, kuvuga, cerebral palsy, na autisme.)
Ibikorwa bya APIGENE birivugira, iyo uhageze uratangara. Abarezi n’abanyeshuri twabasanze muri sports ubwo twabasuraga. Twaganiriye n’ababyeyi batandukanye bari baje gucyura abana, umwe muri bo ati “twarasubijwe, icyanshimishije kurusha ibindi s’uko nishyura macyeya ahubwo urukundo n’ubwitange abarezi baha umwana wanjye nazanye kwiga hano. Igitangaje, nasanzemo abana bafite ubuzima butandukanye n’ubwabandi harimo abafite ubumuga bigana n’abandi bakabasha gukina bakerekana amaranga mutima yabo bisanzuye, mugihe hari abandi babyeyi baterwa ipfunwe n’uko bafite abana bavukanye ubumuga bakabahisha mungo zabo.”
Mu butumwa yahaye ababyeyi bagenzi be yagize ati “njyewe nasabako abana bose bahabwa uburezi, abagize amahirwe bakabona ikigo hafi yabo bakwitabira ntihagire umwana uguma murugo.”
Ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri yunzemo ko bishyuzwa amafaranga aringaniye kuko bitandukanye n’ahandi, umubyeyi ufite ubushake bitamunanira kuyishyura.
Twaganiriye n’abarezi badutangariza ko intangiro igora, ariko biteguye kwitanga ku mulimo bahisemo kuko ari umuhamagaro kuza kurera abana barimo abafite ubumuga bari munsi y’imyaka umunani, kandi ko bisaba kwihangana kandi ukaba ukunda icyo ukora.
Twifuje kumenya icyo akarere ka Kamonyi gatangaza ku muhamagaro w’umushoramari w’umurezi wafashe icyemezo cyo gushimangira igikorwa cya Leta kuburezi budaheza, agafungura ikigo cy’ishuri ariko ntitwabasaha kubageraho kuri telephone. Amakuru dufite n’uko usibye ibigo by’abihaye Imana, nta kindi kigo cy’incuke gifite abana bamugaye, n’umwakiriye ikinyejana kinini aba yumva ari umutwaro kuri we cyane ko gahunda zo kubigisha zitandukanye, imibereho, imitsindire, kubitaho bamwe mu barezi binubira ko babarushya kubera kutamenya no kutagira amahugurwa y’ubuzobere mu gufasha abana bakenera kwitabwaho birenze ibisanzwe bitewe no kuba bafite ubumuga butandukanye.
Umuyobozi uhagarariye APIGENE yatanze ubutumwa agira ati, “nishimiye ubufatanye n’akarere kandi nifuza ko bwakomeza abana bose bagafashwa kwiga bishobotse bikababera hafi kuko Gihara yonine ifite abana hafi 40 bafite ubumuga bakiri murugo, ubu tukaba dufite barindwi gusa kandi barimo n’abaturutse ahandi mu tundi turere.”
Yakomeje agira ati, “Twifuza kandi kuba twagira ibikoresho birenze ibyo dufite, byanashoboka tukabasha gucumbikira abaturuka kure tukaborohereza ingendo hamwe n’imiryango yabo. Gushishikariza ababyeyi kuzana abana kwiga bagatera intambwe ibafasha gucika kw’ipfunwe, ufite ubumuga nawe ni umwana nk’abandi kuko iyo birimo ubushake byose birashoboka. Mu bihe biri imbere turateganya gufungura isomero rikazatuma abaturiye ikigo babona aho bahaha ubumenyi.”
Uwashaka gusura iri shuri rya APIGENE yarisanga mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, akagari ka Gihara, ugahamagara numero ya telephpne 0788572621. Intego yabo ni ugutanga uburezi kuri bose nta mwana usigajwe inyuma kuko ubushake n’ubushobozi babifite, ihame ryabo rikaba ari ugufata umwana wese uje abagana nk’uwabo, rigira riti “Mureke abana bato bansange.”
Montjalinews.