ABIYITA KO BARWANYA LETA Y’U RWANDA,BASANGIYE ABAYOBOKE NSABIMANA CALLIXTE YARABASHINJE!
Urubanza n’ifatwa rya Nsabimana Callixte alias Maj Sankara, wagejejwe imbere y’ubutabera agahita yemera ibyaha 16 aregwa n’ubushinjacyaha, ategereje kumenya icyo urukiko ruzategeka, dore ko ugukanira ariwe umenya urugukukwiye,ryashyize iherezo n’impaka ku bitero n’amatangazo byitiriwe Nyabimata ,n’imikoranire y’ibihugu bikikije u Rwanda,aribyo Burundi na RDC. Icyatunguye benshi ni ukumva amashyaka ya opposition ahurira kubatera nkunga n’abayoboke bamwe basahuranywa inkunga bikabatera kugambanirana, gusebanya hagati yabo,izi ntambara z’amagambo twigeze kuzikomoza ho mu nkuru twasoye muri Mont Jali News yari ifite umutwe ugira uti” Abanyapolitiki barwanya Leta y’u Rwanda ni nkabubatsi b’umunara w’ibaberi, iyi nkuru yakuruye impaka mu myaka itanu ishize.
Uyu munsi reka dukoreshe umugani w’ikinyarwanda ugira uti” urugiye cyera ruhinyuza intwari cyangwa ngo “abatutira batongana bataha intatane”abandi bati abahutu bagira amakaba ntibagira amarindira. Bamwe mu banyapolitiki, harimo ibirumira habiri, abandi niba mpemuke ndamuke,abandi wa mugani w’abarundi ngo batamba batambikije, ibi byose ukuri kwagaragaye buri wese,kuko Nsabimana Callixte yamennye amabanga y’urusobe rwo gucuranywa inkunga,burya koko ngo amacumu yinda ntashira igorora.
Kurundi ruhande mu mpuzamashyaka MRCD barimo kwitandukanya nibyo uyu musore yatangarije abanyamakuru ko ingabo za FLN zagambaniye ubuvugizi bwe kuko ibyo yavuze bitandukanye n’ibyakozwe n’uwagabye ibitero , ikigezweho M RC D urugamba rwavuye i Nyabimata rugaruka kuri Youtube no mu bitangazamakuru, yatangaje ko itemeranywa n’uwari umuvugizi wayo.
Mu isibaniro rikomeye RRM yirukanye Noble Marara utarakozwaga ibyo gushoza intambara,uyu mugabo ukunze ku mvikana ashinja leta y’ u Rwanda n’abayobozi bayo mu biganiro bye agaragaza ko gukunda u Rwanda atari ukubyinirira abayobozi, yewe no kurwanya u Rwanda atari ukumena amaraso y’abanyarwanda, uyu munsi arimo kuvuga ko nyamwanga kumva atanze no kubona ko ibyo yabuzaga Nsabimana Callixte , aribyo arimo kuryozwa ubu.
Noble Marara ati “intambara y’amasasu sinyemera 1990-1994 u Rwanda rwabonye ibitambo bihagije,Igihe kirageze ngo tuvuze induru ariko itari amasasu araswa ku banyarwanda , atari ukwiba inkoko z’abaturage.Amasasu y’amagambo kugirango habeho impinduramatwara mu myimvure ibintu bihindukire imbere mu gihugu, imibereho myiza irusheho kunogera buri wese Abanyarwanda bafatane urunana, abana bacu batahe baze barebe imisozi myiza y’iwabo ariho iwacu“.
Yagaragaje ko icyamutandukanyije na RRM yishingiye,ikingenzi nuko menyako yamunzwe n’urwango rwaho abanyarwanda baturutse, niba mu myaka mirongo itatu ishize, twarabaye impunzi , tugahunguka turwanya iryo rondakarere n’ibindi bisa nabyo, ubu indi myaka mirongo itatu ikaba igiye gushira impunzi zo 1990 zivuye mu Rwanda twaba duharanira iki abo twasanze mu Rwanda bakitwishisha ngo twavuye Uganda.” M’urubanza rwa nsabimana hagarutsemo amazina y’abayobozi bo mugisirikare cya Uganda, aba kandi rugikubita byaraavuzwe ko aribo bafashe mu mugongo Gen Kayumba Nyamwasa,akaba inzitiziy’umubano w’u Rwanda Uganda igihugu cyabareze kikabigisha bakagikoreraubu kitemera ko aba babaye abagabo , bashaka ubwisanzure, U Rwanda rudahabwa amabwiriza rugeze igihe rwitekerereza ari ijambo ryiza ryavuzwe n’umwe baturage ba Afurika y’Epfo mu irahira rya Cylir Ramaphosa agira ati” ni mureke amahoro asagambe” ubwo Perezida Kagame na Perezida Museveni bari bicaranye baganira.
Abaganiriye na Mont Jali News bakaba barashatse kumenya icyo bamwe mubanyapolitiki batigeze bashyigikira inzira y’intambara babitekerezaho, muri abo harimo Victoire Ingabire Umuhoza, Noble Marara washinze RRM hamyuma akayirukanwa mo agahigama ubu Nsabimana Callixte akaba ari kuyacekwa wenyine, yagize ati: Njyewe nubwo nabuze hose nk’ingata imennye cyanga nkaba ndi hagati nk’urulimi nkunda igihugu cyanjye, sinakifuriza intambara kuko u Rwanda rwabonye ibitambo byinshi kuva 1 Ukwakira 1990, kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994. Abanyarwanda barapfuyen’ubu baracyapfa, mwarabyumvise nyabimata inzira karengane zahaguye, ndetse hatikirira imodoka, abaturage barasahurwa, narabivuze bampindura nayo ngo Noble Marara sinemera ibitekerezo by’abandi,yakomeje agira ati ubu mfite abanzi babiri FPR- Inkotanyi yatumye no ngera kuba impunzi, nkagira nabo dusangiye ubuhunzi, na R.R.M natangije ubu inyita umuva Ntara ndetse ikongeraho ko ndi intasi yabo nahunze.urebye ndi hagati nk’urulimi,”uko byagenda kose sinakwifuza intambara y’amasasu .
Mont Jali News yegereye Victoire Ingabire Umuhoza imubaza icyo abitekereza ho,ati “ Mbere yo kuba umurwanashyaka ubanza kumenya ikikuzanye mushyaka, iyo uje utazi ibyo urimo, niho usanga aho bitambiye ariho agana, yasanga bitagenda akajya ahandi,kubera gushaka amaramuko, cyangwa se abashaka abayoboke babizeza ibitangaza, ntiwamureba mu mutima uretse ko agusanga ukamwakira.
Ikibazo cyo guhirira kubatera nkunga, amazina agaruka nka Ndagije Benjamin, umuvandimwe wa Safari Staniley, agira ibikorwa byinshi muri Mozambique n’amazu iburayi,Revocat,hari kandi ubwo Twagiramungu Faustin yigeze gushinja Dr Murayi Paulin.ibihugu bishyirwa mu majwi, mu gufasha FDLR,MRDC,FLN,ni bimwe, nubwo byigira nyoni nyinshi. kuko baca umugani bavuga ngo usenya urwe bamutiza umuhoro, aho kurarama ngo bakize abavandimwe baraboshya ngo barwane aba baturanyi bishimira gufasha abanyarwanda baza gusenya u Rwanda bafite izihe nyungu! Amayobera rero akaba muri P5, ikorera hanze yemera Ryumugabe na Mwizerwa Sylvere I Kigali. Me Ntaganda fondateur wa P.S-Imberakuri akagirana ubufatanye busesuye FDU Inkingi, haba mu byiza no mu bikomeye.
Hagiye havugwa kenshi, ko inama nyinshi in’ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bikorerwa mu bihugu by’abaturanyi, abanyamashyaka bagahakana, bikaba nk’abana ba kina gatamba,tamba,buri ruhande rugatanga ibinyetso, ukuri nuko amashyaka asangiye abayoboke n’abatera nkunda yewe abandi mbite abahuza nkuko byagarutse mu ijwi ry’uwemeye ibyaha 16 akabisabira imbabazi,ibi ubisanga no mu mashyaka ari mu gihugu. Abayoboke muri PS- Imberakuri arinabo bayoboke ba Democratic Party, aba PDI n’abandi ari FPR ugasanga aba FDU-Inkingi ari RDI Rwanda nziza
Umuyanrwanda ati “Ntacyatanya abavandimwe” Mont Jali News iragira Iti” abanyarwanda ni muve ibuzimu mujye ibuntu mutahirize umugozi umwe musigasire ibyiza u Rwanda rwagezeho kuko bigararira amaso, kandi umwenda wanduye umeserwa mu muryango, muce ukubiri na munyangire maze mugwane munda,kuko imbabazi n’ikiguzi cy’amahoro, muharanire kubaka igihugu cyiza muzaraga abuzurukuru n’abazurukuza, ahari ikibazo mushake aho mwa kwitwa mu twicara bavandimwe bene kanyarwanda, intambara irasenya ntiyubaka, kandi uguhima atiretse arakubwira ngo ngwino turwane”hahinduke amateka nkayo mutwicara bami twa nyaruteja aho umwami w’ u Rwanda n’uBurundi bahuriraga bagacoco ibibazo.
Kabeho Rwanda.
Mont Jali News